Ikareso y'umuririmvyi kazi wo murwanda alyn sano yayishize kwisoko maze amenyeshako utari umutunzi kutoshobora kuyigura



Umuhanzikazi Alyn Sano wamamaye mu ndirimbo zitandukanye , yamaze gutangaza ko ikariso yakoresheje mu Bitaramo bya Iwacu Muzika , agiye kuyishyira muri Cyamunara.Iyi Kariso yanditseho amazina ye ngo uzayegukana azatanga agatubutse.

Ubwo ibitaramo bya IWACU Muzika Festival byari bikomeje kuzenguruka igihugu cyose,hari hatahiwe Akarere ka Musanze aho abahanzi barimo Afrique wabimburiye bagenzi be yataramye, Maylo wo muri aka Karere ndetse n’abafana bakagaragaza ko bishimiye iki gitaramo ndetse na Alyn Sano agaseruka arinabwo yaserukanye ikariso yanditseho amazina ye bwa mbere mu bitaramo bya IWACU MUZIKA FESTIVAL.

Ubwo rero Alyn Sano yari mu Karere ka Rubavu nibwo yatangaje ko ikariso ye , izatanirwa muri Cyamunara ndetse avuga ko umuntu uzayegukana ari uzaba yarashoye amafaranga menshi.



 


Ubwo yataramiraga mu KARERE ka Musanze aho iyi Kariso yagaragaye bwa mbere, umuhanzikazi Alyn Sano yagezeho yambaye neza nk’umuhanzi wabiteguye ndetse atangira abyinana n’abafana be aho yaririmbye indirimbo zirimo iyo yafatanyije na Dj Pius na Bushali ndetse aririmba n’iyo yise ngo Radio.Uyu muhanzi wari wishimiwe n’abafana ,yagerageje kuririmba indirimbo ze afite zikundwa. Alyn yarikumwe n’ababyinnyi be bamufashaga gushyushya urubyiniro.

Alyn Sano, yageze ku rubyiniro yambaye igisa n’ishati y’umukara ariko ikoze mu buryo bugezweho, yambariyeho akantu k’umweru imbere, yambaye isapo y’urubaraza , ipantaro ya Deshire ndetse yambaye n’umwambaro w’imbere wanditseho izina rye ; Alyn Sano arinawo ugiye kujya muri CYAMUNARA.Uyu muhanzikazi usigaye arangwa n’imbaraga nyinshi yashimishije abakunzi be na cyane ko yaririmbye mu buryo bwa Live ivanze nkuko yabikoze mu Karere ka Rubavu, aho yabwiye abafana be ko umuziki awufashwamo no kwiyitaho yirinda ibisindisha n’ibindi byose byawangiza.


 

Enregistrer un commentaire

siga iciyumviro cawe ngaha

Plus récente Plus ancienne

Formulaire de contact