Bacye ni bo bari barigeze bumva ibye mu mwaka ushize, none ubu yitezwe kuba perezida.
Itumbagira ridasanzwe rya Bassirou Diomaye Faye rishyize umusozo ku gihe cyaranzwe n’impinduka zikomeye muri politiki ya Sénégal, cyatunguye benshi.
Amezi yamaze muri gereza hamwe n’inshuti ye Ousmane Sonko yanagize uruhare rukomeye mu kugenwa kwe nk’umukandida, yarangiye mu buryo butunguranye, bombi bafungurwa habura icyumweru ngo amatora ya perezida abe.Uyu wize amategeko no kuyobora muri kaminuza akaza kuba inzobere mu by’imisoro, wizihije isabukuru y’imyaka 44 y’amavuko ku wa mbere, akenshi amagambo abantu bakoresha mu gusobanura uko ateye ni "umuntu ukora ibintu kuri gahunda" kandi "wiyoroshya".
’Sénégal yongeye kuba urugero kuri Afurika yose’ – Faye
Mu itangazo ryasohowe n’itsinda ry’ibikorwa bye byo kwiyamamaza, Faye yasubiwemo avuga ko Sénégal ubwayo ari yo "igomba gushimirwa mbere na mbere" ku bw’aya matora, kandi ko "isohotse ikuze muri ibi bihe bikomeye mu mateka yayo ya politike".
Yongeyeho ko "ku bw’ibyo Sénégal yisubije ikibatsi [igishashi] cyayo cya kera ndetse yongeye kuba urugero kuri Afurika yose".
Mu butumwa yatangaje ku rubuga nkoranyambaga X mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri, Faye yavuze ko intsinzi ye ari intsinzi y’Abanya-Sénégal bose, ari ababa mu gihugu n’ababa mu mahanga.
Yashimiye "umugenzo wa kinya-Sénégal" waranze abandi bakandida aho, "nta no gutegereza itangazwa ku mugaragaro ry’ibyavuye mu matora [bya nyuma]", bamushimiye ku ntsinzi ye.
Yasezeranyije ko mu minsi iri imbere azashyiraho leta izaba igizwe n’"abagabo n’abagore b’indangagaciro kandi b’inyangamugayo".