KENYA: Habaye Impanuka y’indege,abantu 4 harimo N’umugaba mukuru w’ingabo z’igihugu cya Kenya, bahita bahasiga ubuzima abandi 5 barakomereka.

Ni Impanuka yabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 18/04/2024 Aho Umugaba mukuru w’ingabo z’igihugu cya Kenya yahasize Ubuzima.( video urabibona mumpera zinonkuru )

Umugaba mukuru w’ingabo z’igihugu cya Kenya ,General Omondi Ogolla niwe waguye mu mpanuka y’indege yo mu bwoko bwa Kajugujugu aho yari kumwe n’abandi basirikare icyenda.

Ni amakuru yahise amenyekana kuko yahise atangazwa na police yo muri Kenya ko batanu bahasize ubuzima abandi bane barakomereka, ko kandi ibyo byabereye mu gace ka i Kaben

ibi bizazane bikimara kuba,perezida wa Kenya William Ruto akaba n’umugaba wikirenga w’ingabo za Kenya, yahise atumiza i Nama yigitaraganya ku biro bye.

General Ogolla yaramaze umwaka umwe agizwe umugaba mukuru w’ingabo za Kenya kuko uyu mwanya yawuhawe umwaka ushize mu kwezi kwa Kane, nibwo yagizwe umugaba mukuru w’ingabo za Kenya asimbuye Gen Robert Kibichi wari washizwe mu kiruhuko cy’izabukuru, gusa mbere Yuko ahabwa izi nshingano zo kukuba umugaba mukuru w’ingabo za Kenya ,yari Umugabo w’ungirije w’ingabo zirwanira mu kirere.

General Ogolla yize ibya gisirikare mu ishuri rya gisirikare riri i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa no mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Kenya.


Yahawe impamya bumenyi ihanitse na kaminuza ya Egerton mu bijanye n’ubushakashatsi mpuzamahanga n’ubumenyi bwa gisirikare, impamyabumenyi mu buhinzi ndetse no mu bumenyi mu bya politiki, n’ubushakashatsi mpuzamahanga yakuye muri Kaminuza ya Nairobi.

Enregistrer un commentaire

siga iciyumviro cawe ngaha

Plus récente Plus ancienne

Formulaire de contact