Ushobora kwibwira ko ubirambyemo cyangwa ko ubifitemo ubumenyi buhambaye, ariko burya ngo utazi ubwenge ashima ubwe, kandi ngo akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze.
Igikorwa cyo gutera akabariro gisaba ko umuntu ahora yihugura kugira ngo bihore bimuryoheye kuko ukomeje kuguma kuri bimwe wazisanga ibyakuryoheraga bisigaye birura. Niyo mpamvu muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe amabanga buri mugore asabwa kumenya ku bijyanye n’igikorwa byo gutera akabariro.
1. Umugabo aba afite ubwoba mu buriri.
Burya umugabo uko yaba ameze kose aba afite ubwoba mu buriri yibaza niba ari bubashe gushimisha umugore bari kumwe mu buriri.
Ibanga ukwiriye kumenya wowe mugore nuko ugomba kumufasha mwese igikorwa mukakigiramo uruhare kuko bitabaye bityo amaherezo nawe ugera aho ukabihirwa.
2. Umugabo aba ashaka ko umubwira uko igikorwa kirimo kugenda.
Buri mugabo aba ashaka kuba igihangange, agashimisha umugore bari kumwe kuru undi muntu wese bahuye mbere. Niyo mpamvu aba akeneye ko wowe mugore umubwira uko igikorwa kirimo kugenda ndetse ukanamushimira kugira ngo arusheho kugira akanyabugabo no gukomeza kubinoza neza.
3. Bwira umugabo wawe ko ateye neza ukimubona.
Abagabo bashobora kugira ipfunwe bitewe n’imiterere y’umubiri wabo; ubugufi se cyangwa uburebure, kugira ibiro byinshi cyangwa se bikeya, n’ibindi… Ni byiza ko wowe mugore umwereka ko ateye mu buryo ukunda kugira ngo yumva nta pfunwe afite maze arusheho kugira akanyabugabo no kunoza neza igikorwa mu buriri.
4. Kumuca inyuma.
Umugabo wese yanga byimazeyo umugore umuca inyuma kabone nubwo we yaba abikora. Bityo umugore uca inyuma umugabo we, bituma wa mugabo agira umunabi, noneho igikorwa cyo gutera akabariro ntikigende neza, mwembi mukabura ibyishimo.
Umugore wese agomba kumenya ko kugira ngo imibonano mpuzabitsina igende neza kandi iryohe, agomba kwirinda guca inyuma umugabo we, yaba anabikora agakora ibishoboka byose umugabo ntabimenye. Nibwo igikorwa cyo gutera akabariro hagati yabo bombi kizabaryohera