Ngoma:akababaro kubera ubuzima bwabantu batatu bwaburiye mumpanuka y'imodoka

 Imodoka yo mu byoko bw’ikamyo yari ipakiye ibigori ibivanye ahitwa i Rukumberi ho mu karere ka Ngoma ibijyanye mu karere ka Rwamagana yakoze impanuka, abantu batatu bari bayirimo bahita bitaba Imana.



Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa 12 Mata 2024, ihitana abantu batatu barimo umwana w’umuhungu na se umubyara ndetse n’uwari uyibereye kigingi.


Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko iyi mpanuka yabereye ahantu hari iteme ririmo gukorwa ishobora kuba yatewe n’umuvuduko.


SP Twizeyimana yavuze ko aho impanuka yabereye hari ikimanuka, ndetse hakaba hari n’iteme ririmo gukorwa, bityo umushoferi akaba yananiwe kuringaniza umuvuduko ubwo yahamanukaga kandi n’imodoka ipakiye, bikarangira ayituye muri iryo teme.


Yakomeje asaba abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda ndetse no gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga byabo mbere yo gutangira urugendo, no kwirinda umuvuduko.


Enregistrer un commentaire

siga iciyumviro cawe ngaha

Plus récente Plus ancienne

Formulaire de contact