Taiwan yibasiwe n’umutingito ukomeye wari ku kigereranyo kiri hagati ya 7.2 na 7.7 watumye barindwi bahasiga ubuzima ndetse abarenga 700 barakomereka, ubuyobozi buburira abaturage ko hashobora kubaho umwuzure uterwa n’amazi y’inyanja uzwi nka Tsunami.
Bivugwa ko uyu mutingito wabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu ukomeye kurusha iyabaye muri icyo gihugu yose mu myaka 25 ishize, ukaba wasenye inyubako nyinshi zo mu burasirazuba bwa Hualien uteza n’inkangu muri aka gace.
Abayobozi ba Taiwan bavuze kandi ko uretse abo barindwi bapfiriye mu Ntara ya Hualien barimo ba mukerarugendo batatu, abandi barenga 700 bakomereka hakaba n’abandi bakirimo gutabarwa baheze mu nzu zaguye.
Ikinyamakuru Aljazeera cyatangaje ko urukurikirane rw'imutingito rwumvikanye mu Murwa Mukuru Taipei mu minota 15, rukomeza mu isaha ikurikira.
Abayobozi ba Taiwan bavuze ko umutingito ushobora gukomeza mu minsi itatu cyangwa ine iri imbere bitewe n’uburemere bwawo.
Umuyobozi w'Ikigo cy’ibijyanye n’imitingito mu Murwa Mukuru Taipei, Wu Chien-fu, yavuze ko uyu mutingito ugereranyije wari hagati ya 7.2 na 7.7 ari wo ukomeye wibasiye Tayiwani kuva mu 1999 aho wahitanye abantu 2400 icyo gihe.