Taiwan yibasiwe n’umutingito wahitanye 7 ukomeretsa benshi



Taiwan yibasiwe n’umutingito ukomeye wari ku kigereranyo kiri hagati ya 7.2 na 7.7 watumye barindwi bahasiga ubuzima ndetse abarenga 700 barakomereka, ubuyobozi buburira abaturage ko hashobora kubaho umwuzure  uterwa n’amazi y’inyanja uzwi nka Tsunami.

Bivugwa ko uyu mutingito wabaye mu rukerera rwo kuri uyu  wa Gatatu ukomeye kurusha iyabaye muri icyo gihugu yose mu  myaka 25 ishize, ukaba wasenye inyubako nyinshi zo mu burasirazuba bwa Hualien uteza n’inkangu muri aka gace.  

Abayobozi  ba Taiwan bavuze kandi ko uretse abo barindwi bapfiriye  mu Ntara ya Hualien barimo ba mukerarugendo batatu, abandi barenga 700 bakomereka hakaba n’abandi bakirimo gutabarwa baheze mu nzu zaguye.

Ikinyamakuru Aljazeera cyatangaje ko urukurikirane rw'imutingito rwumvikanye mu Murwa Mukuru Taipei mu minota 15, rukomeza mu isaha ikurikira. 

Abayobozi  ba Taiwan bavuze ko umutingito ushobora gukomeza mu minsi itatu cyangwa ine iri imbere bitewe n’uburemere bwawo.

Umuyobozi w'Ikigo cy’ibijyanye n’imitingito mu Murwa Mukuru Taipei, Wu Chien-fu, yavuze ko  uyu mutingito ugereranyije wari hagati ya 7.2 na 7.7 ari wo ukomeye wibasiye Tayiwani kuva mu  1999 aho wahitanye abantu 2400 icyo gihe.





Enregistrer un commentaire

siga iciyumviro cawe ngaha

Plus récente Plus ancienne

Formulaire de contact